Saturday, November 3, 2012

POOL PARTY


 
Y'all are invited in this super pool party where u'll be parting with R.I.D.E.R.Z.O and all the beautiful contastants of M.I.S.S Rwanda 2012 and other starz like Queen cha, Allioni, Olivis, Jack b, Jabba Junior,and so many more .



                     Don't miss it

Thursday, September 13, 2012

Reba Urban Boyz batera urwenya ku buzima bugoye banyuzemo muri muzika

Kuva mu mpera z’umwaka wa 2008 nibwo itsinda Urban Boyz ryari ritangiye kwigarurira umuziki nyarwanda cyane cyane muri Kaminuza y’u Rwanda no mu ntara y’amajyepfo muri rusange. Aba basore ntibibagiwe ubuzima bugoye banyuzemo dore ko banabiteramo urwenya.
URBAN BOYZ
Urban Boyz ntabwo bibagiwe ibihe bibi banyuzemo muri muzika.
Ubwo bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma ryabaye mu mwaka ushize wa 2011, bari bagiye gutaramira mu karere ka Ngoma maze batera urwenya kuri bumwe mu buzima banyuzemo bwabagoye muri muzika. Nkuko byumvikana mu kiganiro cyabo, Urban Boyz ntabwo bibagiwe ibihe bibi banyuzemo n’ubwo bamaze kuba ibyamamare mu Rwanda.
Nizzo(Nshimiyimana Mohammed) yatangiye avuga uburyo yari azi ko ari itegeko kuvuga izina rya producer mu gukora video agira ati: “Nanjye binshizemo ejobundi kuri sintuza, naragakubise muri video nabi. Nti ‘Pastor P respect man muri video man!’, umuntu aba yaranyuze habi mwa bana mwe.”
  

Safi yakomeje avuga uburyo mu mwaka wa 2009 bakoze urugendo rurerure bavuye I Butare dore ko ari naho bari batuye, bari baje mu gitaramo cyo kumurika alubumu ya The Ben gusa babuze amahirwe yo kuririmba dore ko iki gitaramo cyafunzwe kitarangiye.
THE BEN
Muri 2009, igitaramo cyo kumurika alubumu ya The Ben cyarafunzwe uyu muhanzi ararira.
Safi ati: “Buriya ikintu cyambabaje mu buzima ni iriya launch ya Ben. Buriya babihagaritse tugiye kujyaho neza. Twarebaga ukuntu public(abafana) tugiye kuyitigisa!! Noneho Murenzi aratubwira ati ‘Mwiteguye? Mugiye kujyaho’, tugiye kubona tubona umupolisi atangiye gucomora ibyuma. Mbwira umupolisi, ‘nti ariko niba umutekano wabaye muke, ntiwabyihanganira ugafasha aba underground koko?”
Nizzo nawe yakomeje agira ati: “Sha twari twavuye i Butare mu gitondo, tugeze I Kigali dufata akayaga tureba ukuntu ibintu bimeze tu.” Abumvaga aba basore barasekaga cyane kubera uburyo aya magambo yabo yari asekeje.
urban boyz
Aba basore ni abanyarwenya cyane.
Nizzo yavuze ibintu byasekeje benshi aho yavuze uburyo yavuye i Butare aje gushaka Riderman ngo bakorane indirimbo ya mbere maze asanga uyu musore ari kureba agasobanuye bugufi ya Studio F2K.
URBAN BOYZ
Urban Boyz bamaze kuba ibyamamare mu Rwanda, bafite imbaga y'abafana kubera ibihangano byabo.
Ati: “Tu dealing(twumvikana ) na Riderman bwa mbere namukuye mu mikasiro( muri filimi isobanuye). Sha naje nzi ko ngiye kubonana n’igihangange.”

13 Nzeli 1996 ubwo 2PAC yitabaga Imana. Amwe mu mateka ye

Hashize imyaka 16 umuraperi rurangiranwa 2 Pac yitabye Imana arashwe. Mu kwibuka imyaka ishize uyu muraperi apfuye, tukaba twifuje kubagezaho amateka na bimwe mu bikorwa bye.
2pac
Iyi ni ishusho ya 2Pac iherereye i Atlanta ahubatswe ikigo cy'ubugeni n'ubuhanzi cyamwitiriwe kitwa "Tupac Amaru Shakur Center for the Arts"
Tupac Amaru Shakur  cyangwa 2pac cyangwa Pac cyangwa se Makaveli yavutse ku itariki ya 16 z’ukwezi kwa gatandatu mu mwaka w’1971 avukira Harlem agace ka Manhattan muri New York. Akomoka muri , Afeni Shakur na Billy Garland. Nk’uko urubuga rwa Wikipedia rubivuga ngo amazina ya 2pac nyakuri yaba ari "Lesane Parish Crooks, ryaje guhindurwa kuko ngo nyina yatinyaga ko abanzi be bazagirira umwana we nabi dore ko yari anafitanye ibibazo na guverinoma ya leta zunze ubumwe za amerika. Nyuma yo gutandukana n’umugabo we , Billy Garland ari na we papa wa 2pac akajya kubana na Mutulu Shakur ni bwo ngo amazina ya 2pac yahinduwe.
2pac yatangiye guhura n’ibibazo kuva akiri umwana, yavutse sekuru Elmer "Geronimo" Pratt,yaratawe muri yombi ashinjwa kwica umwarimu mu mwaka w’1968 , mu gihe  umugabo wa mama we  na we yari ari ku rutonde rw’abantu bashakishwaga na FBI mu mwaka w’1982 akaba yarashinjwaga kuba yarafashije mushiki we gutoroka uburoko ubwo yari afunze na we ashinjwa kwica umuntu.  Mutulu yaje gutabwa muri yombi mu mwaka w’1986. 2pac yari afite abavandimwe batatu bari no muri zimwe mu ndirimbo ze.
Mu mwaka w’1986, umuryango wa 2Pc wavuye Harlem wimukira i Baltimore muri Maryland, icyo gihe yari arangije umwaka kabiri w’amashuri yisumbuye. Bageze Baltimore yagiye mu ishuri ryigisha ubugeni yiga ibijyanye no gukora imivugo ndetse na Jazz. Igihe yigaga muri iri shuri,  2pac yahawe ibihembo bitandukanye by’uko ari we wari umu raperi mwiza kuko habaga ibitaramo. Muri iri shuri kandi yibukwa nk’umwana wamenyekanye kubera kwitwara neza mu bandi bana, kumenya kurapa no gushobora kumenyerana n’abandi bana uko baba bameze kose.
2pac yakundanye na Jada Pinket ubu witwa Jada Pinkett Smith (umugore wa Will Smith) bakiri abana, kugeza igihe 2pac yapfiriye. Muri documentaire Tupac: Resurrection, Shakur yaravuze ati “Jada ni umutima wange, azaba inshuti yange mu buzima bwange bwose”. Pinket na we yamwitaga inshuti ye. Akanavuga ko yari nk’umuvandimwe we, ngo kuko ukuntu babanaga byari birenze n’ubucuti busanzwe. 2pac yanditse ibitabo n’imivugo kuri Pinket bigaragaza ukuntu yamukundaga, ndetse bakiri no ku ishuri bahoraga bajyana mu birori.
2pac
2Pac na Jada Pinkett umugore wa Smith ngo barakundanaga bikomeye
Mu 1988, umuryango we wimukiye Marin City muri California, ahita ajya mu ishuri rya Tamalpais High School.
Uko yatangiye kurapa.
2pac yatangiye kuzamura ubumenyi bwe bwo kurapa mu mwaka w’1990 atangira gukora indirimbo. Muri uyu mwaka yahise asohora album ya mbere 2Pacalypse Now. Mu mwaka w’1993 yakoze album ya kabiri Strictly 4 My N.I.G.G.A.Z.
Mu 1993 yakoze itsinda ryari ririmo Big Syke, Macadoshis, umuvandimwee we  Mopreme Shakur, na Rated R. iyi tsinda bakoranye album imwe  “Thug Life: Volume 1” mu mwaka w’1994 ikaba yarakunzwe cyane. Muri iyi album kandi harimo indirimbo   "Pour Out a Little Liquor” ya 2pac yakozwe na Johnny "J" Jackson wahise unamukorera album yakurikiyeho “All Eyez on Me”.
Umuziki wa 2pac wibandaga cyane ku birabura, ubwigenge, akarengane, ubukene  n’ubugome bw’abapolisi.
Bamwe mu bantu 2pac yashakaga kwigana harimo William Shakespeare, Niccolò Machiavelli, Donald Goines, Sun Tzu, Kurt Vonnegut, Mikhail Bakunin, Maya Angelou, Alice Walker, na  Khalil Gibran nk’uko yabigaragazaga mu ndirimbo ze.
2pac nta dini na rimwe yemeraga. gusa zimwe mu ndirimbo ze nka 'Only God Can Judge Me” n’imwe mu mvugo ze zigaragaza ko yemeraga Imana .
2pac yagiranye ibibazo bitandukanye na leta, akenshi akaba yarabazwaga amagambo ari mu ndirimbo kenshi wasangaga avuga abagabo b ‘abirabura. Kenshi iyo mu bitaramo bye  habaga ikintu kitagenze neza kuko hari n’igihe abantu barwanaga bashaka ko abasinyira autographe bakanarasana ibi byose byaramubazwaga rimwe na rimwe bakanamufunga akanatanga amafaranga menshi y’amende.
Mu 1993 2pac yatawe muri yombi na bagenzi be bashinjwa gufata ku ngufu umugore wo muri hotel, n’ubwo yahakanye ko nta byo yakoze ntibyamubujije gufungwa ndetse amaze kurangza igihano agisohoka muri gereza yahise asubizwamo ngo kubera ukuntu yitwaye  bamufunguye ahita asabirwa kumara iminsi 120 mu munyururu na none.
Mu kwezi kwa 11 1994 habura umunsi umwe ngo aburane icyaha cy’ubusambanyi yaregwaga  yarashwe inshuro eshanu ku bw’amahirwe ntiyapfa.nyuma yo kuva mu bitaro byahise bimwakira amaze kuraswa yahise ajya mu rukiko kuburana ibyaha bigera ku icyenda yaregwaga, ahamwa na bitatu, ku bindi bitandatu aba umwere. Yahise akatirwa igifungo kiri hagati y’umwaka n’igice n’imyaka ine n’igice kubera icyaha cy’ubusambanyi cyari cyamufashe.
Kuva mu mwaka w’1995 yakoraga igihano mu buroko anasohora album Me Against the World. Yabaye iya mbere kuri billboard. Undi muntu wakoze album igakundwa kandi ari muri prison nyuma ya 2pac ni Lil Wayne. Ngo 2pac igihe cyose yari ari mu buroko bagenzi be bamubwiraga ibya illiminati.
Urupfu rwa 2pac
Mu ijoro ryo ku itariki ya 7 Nzeri mu mwaka w1996 2pac yari yagiye kureba  imukino ya box muri Las Vegas. Nyuma yo kuhava we n’umurinzi we bagiye banyura ahantu hatandukanye mu tubari, bageze ahantu mu nzira bahuye n’imodoka yari irimo abagore babiri bavugana na 2pac ari mu kirahure cy’imodoka bavugana ko bajya mu kabyiniro. Bari mu nzira baje guhura n’uwari fiancée wa  2pac icyo gihe  Kidada Jones ahita abwira umurinzi we ngo berekeze aho uwo mukobwa yaganaga ngo inyuma yabo bahabonaga imodoka batazi nyirayo.
Bamaze kugera mu kabyiniro harashwe amasasu yafashe 2pac ahita ajyanwa mu bitaro. Nyuma yo kugerayo umwe mu nshuti ze yatanze amakuru avugako ngo abicanyi bari bihereje abantu bababwira ngo barase kuri 2pac.
Nyuma y’iminsi itandatu  ari mu bitaro ku tariki ya 13 Nzeri 1966  saa kumi n’iminota itatu z’umugoroba ni bwo 2pac yitabye Imana bavuga ko yishwe no kuvira imbere, abaganga bagerageje kuba bamugarura ariko biranga kuko ngo umutma we n’imyanya y’ubuhumekero yari yarangijwe n’amasasu menshi yarashwe.
 Umubiri wa 2pac waratwitswe, bimwe mu bisigazwa bye abagize itsinda ryari inshuti za 2pac kuva kera babivanga na Marijuana bakajya babinywa.
Umuntu wishe 2pac ntiyashakishijwe cyane kuko umuryango we utabisahatse gusa bakeka ko yishwe n’abigeze kumurasa mbere n’ubundi ariko ntapfe.
kuva 2pac yapfa yabaye umu martyr mpuzamahanga nka Bob marley na Che Guevara, ubuzima bwe bwatumye habaho abitwa Tupacistas ku mihanda ya Bresil, ibikuta byo kumwibuka byubatswe ahantu hatandukanye muri Espagne,ubudage na Bresil, ndetse no kwambara bandana ku rubyiruko rwo muri Africa y’epfo n’ahandi bikorwa nk’urwibutso rwa 2pac.
2pac
Ku nkuta zo mu bihugu nka Bresil uhasanga inyandiko nk'izi z'abaTupacistas
Bimwe mu bihembo byahawe 2Pac mu rwego rwo kumwibuka
Muri 2005 Rolling Stones Magazine  yatoye 2pac nk’umuhanzi wa 6 udapfa
MTV yamugize uwa kabiri ku rutonde rw’aba MC bakomeye b’ibihe byose
Yabaye No.3 mu bahanzi 50 ba hiphop bakomeye.
Muri  2003, yahawe igihembo cy’umu MC wa mbere atowe n’abafana
2006, yahawe igihembo na Festival international y’amafilm kubera ijwi rye no gukina ku bijyanye n’ivangura ry’uruhu n’ubwoko. Iki gihembo cyashimishije mama we cyane.