Thursday, September 13, 2012

Reba Urban Boyz batera urwenya ku buzima bugoye banyuzemo muri muzika

Kuva mu mpera z’umwaka wa 2008 nibwo itsinda Urban Boyz ryari ritangiye kwigarurira umuziki nyarwanda cyane cyane muri Kaminuza y’u Rwanda no mu ntara y’amajyepfo muri rusange. Aba basore ntibibagiwe ubuzima bugoye banyuzemo dore ko banabiteramo urwenya.
URBAN BOYZ
Urban Boyz ntabwo bibagiwe ibihe bibi banyuzemo muri muzika.
Ubwo bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma ryabaye mu mwaka ushize wa 2011, bari bagiye gutaramira mu karere ka Ngoma maze batera urwenya kuri bumwe mu buzima banyuzemo bwabagoye muri muzika. Nkuko byumvikana mu kiganiro cyabo, Urban Boyz ntabwo bibagiwe ibihe bibi banyuzemo n’ubwo bamaze kuba ibyamamare mu Rwanda.
Nizzo(Nshimiyimana Mohammed) yatangiye avuga uburyo yari azi ko ari itegeko kuvuga izina rya producer mu gukora video agira ati: “Nanjye binshizemo ejobundi kuri sintuza, naragakubise muri video nabi. Nti ‘Pastor P respect man muri video man!’, umuntu aba yaranyuze habi mwa bana mwe.”
  

Safi yakomeje avuga uburyo mu mwaka wa 2009 bakoze urugendo rurerure bavuye I Butare dore ko ari naho bari batuye, bari baje mu gitaramo cyo kumurika alubumu ya The Ben gusa babuze amahirwe yo kuririmba dore ko iki gitaramo cyafunzwe kitarangiye.
THE BEN
Muri 2009, igitaramo cyo kumurika alubumu ya The Ben cyarafunzwe uyu muhanzi ararira.
Safi ati: “Buriya ikintu cyambabaje mu buzima ni iriya launch ya Ben. Buriya babihagaritse tugiye kujyaho neza. Twarebaga ukuntu public(abafana) tugiye kuyitigisa!! Noneho Murenzi aratubwira ati ‘Mwiteguye? Mugiye kujyaho’, tugiye kubona tubona umupolisi atangiye gucomora ibyuma. Mbwira umupolisi, ‘nti ariko niba umutekano wabaye muke, ntiwabyihanganira ugafasha aba underground koko?”
Nizzo nawe yakomeje agira ati: “Sha twari twavuye i Butare mu gitondo, tugeze I Kigali dufata akayaga tureba ukuntu ibintu bimeze tu.” Abumvaga aba basore barasekaga cyane kubera uburyo aya magambo yabo yari asekeje.
urban boyz
Aba basore ni abanyarwenya cyane.
Nizzo yavuze ibintu byasekeje benshi aho yavuze uburyo yavuye i Butare aje gushaka Riderman ngo bakorane indirimbo ya mbere maze asanga uyu musore ari kureba agasobanuye bugufi ya Studio F2K.
URBAN BOYZ
Urban Boyz bamaze kuba ibyamamare mu Rwanda, bafite imbaga y'abafana kubera ibihangano byabo.
Ati: “Tu dealing(twumvikana ) na Riderman bwa mbere namukuye mu mikasiro( muri filimi isobanuye). Sha naje nzi ko ngiye kubonana n’igihangange.”

No comments:

Post a Comment