Thursday, September 13, 2012

Reba Urban Boyz batera urwenya ku buzima bugoye banyuzemo muri muzika

Kuva mu mpera z’umwaka wa 2008 nibwo itsinda Urban Boyz ryari ritangiye kwigarurira umuziki nyarwanda cyane cyane muri Kaminuza y’u Rwanda no mu ntara y’amajyepfo muri rusange. Aba basore ntibibagiwe ubuzima bugoye banyuzemo dore ko banabiteramo urwenya.
URBAN BOYZ
Urban Boyz ntabwo bibagiwe ibihe bibi banyuzemo muri muzika.
Ubwo bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma ryabaye mu mwaka ushize wa 2011, bari bagiye gutaramira mu karere ka Ngoma maze batera urwenya kuri bumwe mu buzima banyuzemo bwabagoye muri muzika. Nkuko byumvikana mu kiganiro cyabo, Urban Boyz ntabwo bibagiwe ibihe bibi banyuzemo n’ubwo bamaze kuba ibyamamare mu Rwanda.
Nizzo(Nshimiyimana Mohammed) yatangiye avuga uburyo yari azi ko ari itegeko kuvuga izina rya producer mu gukora video agira ati: “Nanjye binshizemo ejobundi kuri sintuza, naragakubise muri video nabi. Nti ‘Pastor P respect man muri video man!’, umuntu aba yaranyuze habi mwa bana mwe.”
  

Safi yakomeje avuga uburyo mu mwaka wa 2009 bakoze urugendo rurerure bavuye I Butare dore ko ari naho bari batuye, bari baje mu gitaramo cyo kumurika alubumu ya The Ben gusa babuze amahirwe yo kuririmba dore ko iki gitaramo cyafunzwe kitarangiye.
THE BEN
Muri 2009, igitaramo cyo kumurika alubumu ya The Ben cyarafunzwe uyu muhanzi ararira.
Safi ati: “Buriya ikintu cyambabaje mu buzima ni iriya launch ya Ben. Buriya babihagaritse tugiye kujyaho neza. Twarebaga ukuntu public(abafana) tugiye kuyitigisa!! Noneho Murenzi aratubwira ati ‘Mwiteguye? Mugiye kujyaho’, tugiye kubona tubona umupolisi atangiye gucomora ibyuma. Mbwira umupolisi, ‘nti ariko niba umutekano wabaye muke, ntiwabyihanganira ugafasha aba underground koko?”
Nizzo nawe yakomeje agira ati: “Sha twari twavuye i Butare mu gitondo, tugeze I Kigali dufata akayaga tureba ukuntu ibintu bimeze tu.” Abumvaga aba basore barasekaga cyane kubera uburyo aya magambo yabo yari asekeje.
urban boyz
Aba basore ni abanyarwenya cyane.
Nizzo yavuze ibintu byasekeje benshi aho yavuze uburyo yavuye i Butare aje gushaka Riderman ngo bakorane indirimbo ya mbere maze asanga uyu musore ari kureba agasobanuye bugufi ya Studio F2K.
URBAN BOYZ
Urban Boyz bamaze kuba ibyamamare mu Rwanda, bafite imbaga y'abafana kubera ibihangano byabo.
Ati: “Tu dealing(twumvikana ) na Riderman bwa mbere namukuye mu mikasiro( muri filimi isobanuye). Sha naje nzi ko ngiye kubonana n’igihangange.”

13 Nzeli 1996 ubwo 2PAC yitabaga Imana. Amwe mu mateka ye

Hashize imyaka 16 umuraperi rurangiranwa 2 Pac yitabye Imana arashwe. Mu kwibuka imyaka ishize uyu muraperi apfuye, tukaba twifuje kubagezaho amateka na bimwe mu bikorwa bye.
2pac
Iyi ni ishusho ya 2Pac iherereye i Atlanta ahubatswe ikigo cy'ubugeni n'ubuhanzi cyamwitiriwe kitwa "Tupac Amaru Shakur Center for the Arts"
Tupac Amaru Shakur  cyangwa 2pac cyangwa Pac cyangwa se Makaveli yavutse ku itariki ya 16 z’ukwezi kwa gatandatu mu mwaka w’1971 avukira Harlem agace ka Manhattan muri New York. Akomoka muri , Afeni Shakur na Billy Garland. Nk’uko urubuga rwa Wikipedia rubivuga ngo amazina ya 2pac nyakuri yaba ari "Lesane Parish Crooks, ryaje guhindurwa kuko ngo nyina yatinyaga ko abanzi be bazagirira umwana we nabi dore ko yari anafitanye ibibazo na guverinoma ya leta zunze ubumwe za amerika. Nyuma yo gutandukana n’umugabo we , Billy Garland ari na we papa wa 2pac akajya kubana na Mutulu Shakur ni bwo ngo amazina ya 2pac yahinduwe.
2pac yatangiye guhura n’ibibazo kuva akiri umwana, yavutse sekuru Elmer "Geronimo" Pratt,yaratawe muri yombi ashinjwa kwica umwarimu mu mwaka w’1968 , mu gihe  umugabo wa mama we  na we yari ari ku rutonde rw’abantu bashakishwaga na FBI mu mwaka w’1982 akaba yarashinjwaga kuba yarafashije mushiki we gutoroka uburoko ubwo yari afunze na we ashinjwa kwica umuntu.  Mutulu yaje gutabwa muri yombi mu mwaka w’1986. 2pac yari afite abavandimwe batatu bari no muri zimwe mu ndirimbo ze.
Mu mwaka w’1986, umuryango wa 2Pc wavuye Harlem wimukira i Baltimore muri Maryland, icyo gihe yari arangije umwaka kabiri w’amashuri yisumbuye. Bageze Baltimore yagiye mu ishuri ryigisha ubugeni yiga ibijyanye no gukora imivugo ndetse na Jazz. Igihe yigaga muri iri shuri,  2pac yahawe ibihembo bitandukanye by’uko ari we wari umu raperi mwiza kuko habaga ibitaramo. Muri iri shuri kandi yibukwa nk’umwana wamenyekanye kubera kwitwara neza mu bandi bana, kumenya kurapa no gushobora kumenyerana n’abandi bana uko baba bameze kose.
2pac yakundanye na Jada Pinket ubu witwa Jada Pinkett Smith (umugore wa Will Smith) bakiri abana, kugeza igihe 2pac yapfiriye. Muri documentaire Tupac: Resurrection, Shakur yaravuze ati “Jada ni umutima wange, azaba inshuti yange mu buzima bwange bwose”. Pinket na we yamwitaga inshuti ye. Akanavuga ko yari nk’umuvandimwe we, ngo kuko ukuntu babanaga byari birenze n’ubucuti busanzwe. 2pac yanditse ibitabo n’imivugo kuri Pinket bigaragaza ukuntu yamukundaga, ndetse bakiri no ku ishuri bahoraga bajyana mu birori.
2pac
2Pac na Jada Pinkett umugore wa Smith ngo barakundanaga bikomeye
Mu 1988, umuryango we wimukiye Marin City muri California, ahita ajya mu ishuri rya Tamalpais High School.
Uko yatangiye kurapa.
2pac yatangiye kuzamura ubumenyi bwe bwo kurapa mu mwaka w’1990 atangira gukora indirimbo. Muri uyu mwaka yahise asohora album ya mbere 2Pacalypse Now. Mu mwaka w’1993 yakoze album ya kabiri Strictly 4 My N.I.G.G.A.Z.
Mu 1993 yakoze itsinda ryari ririmo Big Syke, Macadoshis, umuvandimwee we  Mopreme Shakur, na Rated R. iyi tsinda bakoranye album imwe  “Thug Life: Volume 1” mu mwaka w’1994 ikaba yarakunzwe cyane. Muri iyi album kandi harimo indirimbo   "Pour Out a Little Liquor” ya 2pac yakozwe na Johnny "J" Jackson wahise unamukorera album yakurikiyeho “All Eyez on Me”.
Umuziki wa 2pac wibandaga cyane ku birabura, ubwigenge, akarengane, ubukene  n’ubugome bw’abapolisi.
Bamwe mu bantu 2pac yashakaga kwigana harimo William Shakespeare, Niccolò Machiavelli, Donald Goines, Sun Tzu, Kurt Vonnegut, Mikhail Bakunin, Maya Angelou, Alice Walker, na  Khalil Gibran nk’uko yabigaragazaga mu ndirimbo ze.
2pac nta dini na rimwe yemeraga. gusa zimwe mu ndirimbo ze nka 'Only God Can Judge Me” n’imwe mu mvugo ze zigaragaza ko yemeraga Imana .
2pac yagiranye ibibazo bitandukanye na leta, akenshi akaba yarabazwaga amagambo ari mu ndirimbo kenshi wasangaga avuga abagabo b ‘abirabura. Kenshi iyo mu bitaramo bye  habaga ikintu kitagenze neza kuko hari n’igihe abantu barwanaga bashaka ko abasinyira autographe bakanarasana ibi byose byaramubazwaga rimwe na rimwe bakanamufunga akanatanga amafaranga menshi y’amende.
Mu 1993 2pac yatawe muri yombi na bagenzi be bashinjwa gufata ku ngufu umugore wo muri hotel, n’ubwo yahakanye ko nta byo yakoze ntibyamubujije gufungwa ndetse amaze kurangza igihano agisohoka muri gereza yahise asubizwamo ngo kubera ukuntu yitwaye  bamufunguye ahita asabirwa kumara iminsi 120 mu munyururu na none.
Mu kwezi kwa 11 1994 habura umunsi umwe ngo aburane icyaha cy’ubusambanyi yaregwaga  yarashwe inshuro eshanu ku bw’amahirwe ntiyapfa.nyuma yo kuva mu bitaro byahise bimwakira amaze kuraswa yahise ajya mu rukiko kuburana ibyaha bigera ku icyenda yaregwaga, ahamwa na bitatu, ku bindi bitandatu aba umwere. Yahise akatirwa igifungo kiri hagati y’umwaka n’igice n’imyaka ine n’igice kubera icyaha cy’ubusambanyi cyari cyamufashe.
Kuva mu mwaka w’1995 yakoraga igihano mu buroko anasohora album Me Against the World. Yabaye iya mbere kuri billboard. Undi muntu wakoze album igakundwa kandi ari muri prison nyuma ya 2pac ni Lil Wayne. Ngo 2pac igihe cyose yari ari mu buroko bagenzi be bamubwiraga ibya illiminati.
Urupfu rwa 2pac
Mu ijoro ryo ku itariki ya 7 Nzeri mu mwaka w1996 2pac yari yagiye kureba  imukino ya box muri Las Vegas. Nyuma yo kuhava we n’umurinzi we bagiye banyura ahantu hatandukanye mu tubari, bageze ahantu mu nzira bahuye n’imodoka yari irimo abagore babiri bavugana na 2pac ari mu kirahure cy’imodoka bavugana ko bajya mu kabyiniro. Bari mu nzira baje guhura n’uwari fiancée wa  2pac icyo gihe  Kidada Jones ahita abwira umurinzi we ngo berekeze aho uwo mukobwa yaganaga ngo inyuma yabo bahabonaga imodoka batazi nyirayo.
Bamaze kugera mu kabyiniro harashwe amasasu yafashe 2pac ahita ajyanwa mu bitaro. Nyuma yo kugerayo umwe mu nshuti ze yatanze amakuru avugako ngo abicanyi bari bihereje abantu bababwira ngo barase kuri 2pac.
Nyuma y’iminsi itandatu  ari mu bitaro ku tariki ya 13 Nzeri 1966  saa kumi n’iminota itatu z’umugoroba ni bwo 2pac yitabye Imana bavuga ko yishwe no kuvira imbere, abaganga bagerageje kuba bamugarura ariko biranga kuko ngo umutma we n’imyanya y’ubuhumekero yari yarangijwe n’amasasu menshi yarashwe.
 Umubiri wa 2pac waratwitswe, bimwe mu bisigazwa bye abagize itsinda ryari inshuti za 2pac kuva kera babivanga na Marijuana bakajya babinywa.
Umuntu wishe 2pac ntiyashakishijwe cyane kuko umuryango we utabisahatse gusa bakeka ko yishwe n’abigeze kumurasa mbere n’ubundi ariko ntapfe.
kuva 2pac yapfa yabaye umu martyr mpuzamahanga nka Bob marley na Che Guevara, ubuzima bwe bwatumye habaho abitwa Tupacistas ku mihanda ya Bresil, ibikuta byo kumwibuka byubatswe ahantu hatandukanye muri Espagne,ubudage na Bresil, ndetse no kwambara bandana ku rubyiruko rwo muri Africa y’epfo n’ahandi bikorwa nk’urwibutso rwa 2pac.
2pac
Ku nkuta zo mu bihugu nka Bresil uhasanga inyandiko nk'izi z'abaTupacistas
Bimwe mu bihembo byahawe 2Pac mu rwego rwo kumwibuka
Muri 2005 Rolling Stones Magazine  yatoye 2pac nk’umuhanzi wa 6 udapfa
MTV yamugize uwa kabiri ku rutonde rw’aba MC bakomeye b’ibihe byose
Yabaye No.3 mu bahanzi 50 ba hiphop bakomeye.
Muri  2003, yahawe igihembo cy’umu MC wa mbere atowe n’abafana
2006, yahawe igihembo na Festival international y’amafilm kubera ijwi rye no gukina ku bijyanye n’ivangura ry’uruhu n’ubwoko. Iki gihembo cyashimishije mama we cyane.

Chris Brown yishushanyijeho ifoto ya Rihanna

Nyuma yo gusomanira mu birori byo gutanga ibihembo bya MTV MVA bikavugwaho byinshi, kuri ubu Chris Brown afite ishusho ku gikanu isa n’isura y’uwahoze ari inshuti ye Rihanna, bivugwa ko baba bari mu nzira zo gusubirana.
ch
Chris Brown n'ishusho iri kuvugwaho byinshi.
Iyi tatouage iri ku gikanu cya chris Brwon, ikaba irimo kuvugisha abantu menshi ari nako izenguruka mu bitangazamakuru. Iyo ushishoje ukaba usanga ari isura ijya gusa n’iya Rihanna umukobwa bakundanye bakaza gutandukana akubiswe na Chris Brown mu mwaka wa 2009.
N’ubwo benshi bakomeje kubihamya, zimwe mu nshuti za hafi za Chris Brown zirabihakana bakavuga ko ari umugore usanzwe atari Rihanna.
Abahamya ko yaba ari Rihanna batizwa umurindi n’uburyo aba bombi bitwaye mu cyumweru gishize ubwo basuhuzanyaga bagasomanira mu ruhame, ndetse bikiyongera  ku byo Rihanna yari aheruka gutangariza Oprah kuri televiziyo avuga ko agikunda Chris Brown ndetse akanarira.

Inyogosho nshya ya Lady gaga

Mu kwifatanya na gafotozi we Terry Richardson wabuze nyina yitabye Imana Lady Gaga yiyogoshesheje umusatsi, mu buryo budasanzwe.
lady
Uku niko Lady gaga yiyogoshesheje
Richardson, Gafotozi wa Lady Gaga, yapfushije nyina kuwa Kabili tariki ya 11 Nzeli 2012, ibi bikaba byarakoze ku mutima Lady Gaga.
Nk’uko byatangajwe na Lady Gaga abinyujije ku rubuga rwa Twitter ari naho yashyize iyi foto, ibi ngo yabikoze mu rwego rwo kwifatanya n’uyu mufotozi mu kababaro.
Yagize ati: “Nabikoze kubera wowe Terry,…Nababajwe na mama wawe….”
Terry Richardson, wanabaye gafotozi w’abandi bantu bakomeye nka Gwyneth Paltrow, Beyonce, Jennifer Aniston na Kate yakoreye n’ibitangazamakuru bikomeye ku isi.
Source: Los Angeles Times

Rihanna yemeje ko Chris Brown ariwe muhungu wa mbere ku isi

Nyuma y’uko ubwo hatangwaga ibihembo bya MTV Video Awards Rihanna na Chris Brown berkanye ko bagifitanye urukundo,ndetse n’ibyo Rihanna yakomeje gutangaza ko yiteguye kubabarira Chris Brown,Rihanna yongeye gushimangira ko yababariye Chris Brown kandi ko ariwe muhungu wa mbere ku isi.
RIHANNA
Rihanna na Chris Brown.
Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Hollywood Life Rihanna yabwiye umwe mu nshuti ze za hafi ko abona Chris Brown ariwe muhungu wa mbere ku isi ndetse ko abona ariwe wenyine bajyanye.Rihanna yakomeje abwira iyi nshuti ye ko yibagiwe ibibi byose yamukoreye harimo no kumukubita.
Aya magambo ya Rihanna aje ashimangira ibyo benshi bari bamaze iminsi bibaza ko bashobora gusubirana nyuma y’uko Chris Brown nawe yishushanyijeho ifoto ya Rihanna.
rihanna
Rihanna na Chris Brown urukundo rwabo rwiyongeye.
Ibi kandi bije nyuma y’uko ubwo Rihanna yari mu kiganiro n’umunyamakuru Oprah Winfrey yabajijwe niba agikunda Chris Brown,maze ahita aturika ararira yemeza ko akimwiyumvamo.
Ese bizabaho ko Chris Brown na Rihanna bongera bagakundana ku mugaragaro nyuma y’amagambo menshi yagiye avugwa ko Rihanna yongeye gukunda Chris Brown yaba yibeshye cyane?
Ese ibindi bihangange nka Jay-z,Kanye West n’abandi bari bafashe iya mbere mu kugira inama Rihanna kureka Chris Brown nyuma yo kumukubita mu mwaka w’2009 bazabyifatamo bate?

Sunday, September 9, 2012

Social Networks in high schools


                    Social Networks in high schools
 Muri ino minsi mu bigo by’amashuri  yisumbuye imbuga za facebook ziri anonyme (zikoreshwa n’umuntu utazwi ) . muri iki kegeranyo urubuga rwanyu POWERNEWZ rwabateguriye , turabagezaho ibintu byinshi bijyanye n’izimbuga . twifashishije ingero za zimwe mu mbuga zizwi  ndetse na interview  z’abanyeshuri twagerageje kwegera.
                                                                             Ese izimbuga ubundi ziba zivuga kuki?
Izi mbuga za facebook akenshi ziba zivuga ku makuru y’abanyeshuri , udushya mu bigo,hari n’izindi zikora ako gusebanya.
                                                                            Ese izimbuga hari icyo zimariye abanyeshuri?
Yego, kirahari kinini ndetse, kuko aakenshi iyo zivuze k’umuntu uzwi mukigo usanga usanga ntayindi nkuru iri mu kigo. Izi mbuga muri make zishyushya ikigo, yaba mu birori cg se ahandi hose hahurira abanyeshuri.
                                                                           Ingero za zimwe muri izo mbuga zizwi
1.      Menya ibibera muri Mcea(Glory)
2.      Umva ubusutwa G.S.S(Glory)
3.      Menya ibibera A.P.E(Rugunga)
                                                                           Mukiganiro gito twagiranye n’umunyeshuri umwe wiga Glory utashatse ko izina rye ritangazwa yatubwiye ko atifuza ko zagumaho ndetse ko anaramutse amenye uzikoresha baserera yabitubwiye  muri aya magambo ”Umva man, njye kbsa biriya biboro( bintu ) ni fake, njye ndamutse mumenye (Umva ubusutwa g.s.s) twaserera.
                                                                          Siwe twaganiriye gusa, gusa benshi muribo ntibifuzaga ko izi mbuga zagumaho, ndetse ko bifuza no kumenya umuntu uzikoresha.
                                                                          Ese wowe usomye iyi nkuru urumva zagumaho cg zavaho?  Andika comment yawe , y’uko ubitekereza.

LIL WAYNE YAJYANYE QUINCY JONES III MU NKIKO KUBERA GUKORESHA INDIRIMBO ZE MURI FILM NTABURENGANZIRA YAMUSABYE.

Quincy Jones III, n’umuhungu w’icyamamare mu gukora umuziki ndetse n’ama filime Quincy Jones Jr, uyu musore akaba azwiho gukunda gukora ama filime (Documentaire) ku buzima bw’aba stars benshi cyane batandukanye aho muzo yakoze harimo iya 2 Pac, Dr Dre, Natorious Big zikaba zarakunzwe n’abantu benshi cyane.
Producer Quincy jones III, uri gukore ducumentaire The Carter
Quincy Jones III akaba yaregereye Lil Wayne akamusaba ko bakorana Documentaire ku buzima bwa Lil wayne izaba yitwa “The Carter” aho baje kwemeranywa ko camera zizajya zikurikira Lil Wayne aho agiye hose, Quincy Jones akaba yararangije gufata amashusho yiyo ducumentaire akajya gushyiramo indirimbo ziherekeje filime (Sound track) aho yahise ashyiramo indirimbo za Lil Wayne ziri kuri Album ye The Carter  III, ibintu bitashimishije na gato Lil Wayne aho yahise amajyana mu nkiko.
Lil Wayne, ubu usigaye akunda Skateboard kurusha umuziki
Zimwe mu ndirimbo Quincy Jones III yakoresheje harimo: “Lollipop,” “Stuntin’ Like My Daddy,” “Pussy Monster,” “Let the Beat Build,” “La La,” “Mr. Carter,” “A Milli,” na “Dontgetit.” 
Lil wayne akaba yatanze ikirego avuga ko Quincy ndetse nabandi ba Producer batigeze bamwegera ngo bamusabe uburenganzira bwo gukoresha izi ndirimbo ze muri iyi documentaire, aba bikurikiranira hafi bakaba batangaza ko Lil Wayne atigeze yishimira iriya documentaire akaba ariyo mpamvu agiye kubarega mu nkiko.
cove ya doumentaire The Carter
Lil wayne akaba atari yatangaza indishyi z’akababaro yaba yishyuza aba ba producers biyi documentaire, uyu musore akaba muri iyi minsi ahugiye mu kumenyekanisha Head Phones ze nshyashya zitwa LineO.

Karrueche yababajwe no gusomana kwa Chris na Rihanna

Umukunzi wa Chris Brown yababajwe bikomeye n’uburyo umukunzi we yasomanye na na Rihanna mu birori bya kwakira ibihembo bizwi ku izina rya MTV Video Music Awards.

Uyu mukunzi wa Chris, Karrueche akaba yaratunguwe n’uburyo ibintu nka biriya byakozwe mu ruhame bisa nko gushimangira ko bashobora kongera gukundana ubwo we akabihomberamo.
Umwe mu bantu batangaje amakuru y’uko uyu mukobwa Karrueche yababajwe n’ibi, yatangarije ikinyamakuru UsMagazine.com ko byabaye ibintu ndengakamere kuri we, ndetse bimuteye impagarara n’akababaro gakomeye.
Rihanna na Chris bakoze ibi, mu gihe baherukaga kugirana ibimenyetso bihamye by’urukundo nyarwo mu mwaka wa 2009 muri gashyantare mbere yo gutandukana bapfuye ubushyamirane bwanateye Chris Brown gukubita Rihanna. Gusa nyuma yaho, hagiye havugwa ko baba bashaka gusubirana n’ubwo Chris Brown yari yaramaze kwikundanira na Karrueche.
Naho ku ruhande rwa Rihanna na Karrueche, basanzwe bazirana aho umwe aba afite impungenge ko ykawigarurira Chris, umusore bakunda bombi.Rihanna, yari aherutse gutangaza kuri Televiziyo ko agikunda chris Brown aho yavuze ko ari we rukundo rwe mu buzima bwe.


                                                            Karrueche na Chriss Brown
Niba Chris Brown yarasomye Rihanna abikuye ku mutima anashaka gusubirana na Rihanna ni ibyago kuri Karrueche usanzwe umukunda bikomeye. Niba Chris Brown yarabikoze yikinira, bizamugora kubisobanurira Karrueche kubera akababaro byamuteye.

Saturday, September 8, 2012

AKON NA WYCLEF JEAN MUGUKINA FILIME MURI NOLLYWOOD

Black November ni filime igiye gusohoka mu minsi iri imbere aho iyi filime izaba yibanda ku buzima bw’urubyiruko ruturiye Delta ya Niger ndetse nuko uru rubyiruko rubayeho, iyi delta ikaba ikungahaye cyane kuri peteroli ibi bikaba ari muri bimwe bituma abahaturiye bahora mu ntambara zurudaca.
Wyclef Jean, Akon, Hakeem Kae-Kazim  to feature in Jetta Amata’s new movie “BLACK NOVEMBER”
Wyclef Jean na Jeta amata uyobora filime Black November
Wyclef jean ndetse na Akon bakaba bazagaragara muri iyi filime yanditse ndetse ikanayoborwa n’umunya nigeria Jeta Amata, iyi filime ikaba yarakiniwe mu bihugu bibiri aribyo Nigeria ndetse na Amerika aho Akon ndetse na Wyclef bazagaragaramo mu gice cyanyuma cyiyi filime cyakiniwe i los angeles na California.

Akon na Hakeem kea kazim ndetse na Director Jeta Amata

Wyclef jean na Akon mwifatwa ry'amashusho ya Black November
Muri iyi filime hakazaba harimo n’ibindi byamamare byinshi bizwi muri cinema mpuzamahanga harimo nka Hakeem Kae-Kazim, Mbong Amata, Mickey Rourke (wakinnye muri Ironman 2), Kim Basinger, Sarah Wayne. bikaba biteganyijwe ko iyi filime izajya ahagaragara mu mpera z’uyu mwaka wa 2012.

cover ya filime black november

Chris Brown na Rihanna batunguye abantu basomanira mu ruhame

Nyuma y’uko  barwanye, bakavugwaho amagambo menshi mabi ndetse bikanabaviramo gutandukana mu rukundo rwabo, mu ijoro ryo gutanga ibihembo bya MTV Video Music Awards abahanzi Chriss Brown na Rihanna batunguye abantu benshi ubwo basomaniraga mu ruhame.
c r
Rihanna na Chris Brown ubwo bari bamaze gusomana

N’ubwo hari hashize imyaka igera kuri itatu Chris Brown na Rihanna badacana uwaka, aba bahanzi cyane cyane Rihanna bakomeje kugaragaza ko urukundo rwabo  ntaho rwigeze rujya.
Ibi kandi byashimangiwe na Rihanna mu minsi ishize ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru Oprah Winfrey aho yatangaje ko yiteguye kubabarira Chris Brown ku byo yamukoreye byose ndetse akongeraho ko akimwiyumvamo.
Kuva icyo gihe abantu benshi bahise bavuga ko bishoboka ko Chris Brown na Rihanna bashobora kongera kwubura urukundo rwabo.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane ubwo bari bitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya MTV Video Music Awards, baraye beretse isi yose ko urukundo rwabo ntaho rwagiye ubwo basuhuzanyaga bagasomana by’abakundana.
Ubwo Rihanna yavaga imbere gufata igihembo cya Video y’umwaka yahise agenda atumbereye Chris Brown maze nawe, n’ibyishimo arahaguruka ajya kumusanganira barasomana abari aho bose babakiriza amashyi menshi.
           
                  REBA RIHANNA ASOMANA NA CHRIS BROWN:

Uku gusomana kwa Chris Brown na Rihanna bikaba byatumye ababakurikiranira hafi bemeza ko urukundo rwabo rushobora kongera kubyuka.
Tubibutse ko kuva batandukana,Chris Brown yakundanye n’umukobwa witwa Karrueche Tran waje no kugirana ibibazo bikomeye na Rihanna bapfa Chris Brown, ariko Rihanna we akaba yatangazaga ko kugeza ubu nta nshuti y’umuhungu afite.
rihanna
Rihanna ni umwe mu batwaye ibihembo
chris Brown
Chris Brown nawe yatwaye ibihembo.

Riderman yashimishe abakunzi be bo mu Buhinde

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Nzeli 2012, umuraperi Riderman yagiriye igitaramo mu gihugu cy’ubuhinde, igitaramo cyabereye Shelton hotel, blue waves akaba ari mu Kabyiniro kari ku muhanda witwa Brigade Road.
riderman
Riderman mu gitaramo.
Muri iki gitaramo hagaragaayemo abandi bahanzi nka Paulo wafunguye igitaramo, hakurikiraho Lucky J nyuma haza kuza Riderman.
Ubwo Riderman yari ageze ku rubyiniro, ibirori byarushijeho gushyuha, maze abafana biganjemo abanyeshuli bari bari aho barushaho kwishima.
Mu bari muri iki gitaramo hari higanjemo abanyeshuli bakomoka mu Rwanda, Tanzania, Uganda, Kenya, Cameron, Nigeria, Congo, Bhutan, Nepal ndetse n’abahinde.
riderman
Bamwe mu bafana ba Riderman bakomoka muri Tanzania bari bizihiwe.
Riderman akaba yatangije kuririmba ahagana saa ine na cumi n’itanu zo mu buhinde (10:15pm) ni ukuvuga saa 6:45 zo mu Rwanda.
Mu ndirimbo uyu muraperi yaririmbye hakaba harimo Nkwite nde , Bombori bombiri, Igitangaza, Rutenderi n’izindi, gusa izi akaba arizo zikundwa cyane n’abakunzi be bo mu gihugu cy’Ubuhinde.

luck j
Lucky J aririmba

Radio na Weasel mu minsi yabo yanyuma

tsinda rya Goodlyfe rigizwe na Radio na mugenzi we Weasel rigeze mu marembera muri muzika ya Uganda bitewe ahanini n’ubwirasi bwabo no kutubaha abahanzi bakuru babo. 
Goodlyfe iri mu minsi yabo ya nyuma muri muzika nibatikosora nkuko urubuga rwa BigEy.ug rwabitangaje. N’ubwo izina ryabo ari Goodlyfe(ubuzima bwiza) muri iyi minsi bahindutse Badlyfe bitewe n’ibihe barimo ugereranyije n’uko batangiye umuziki bakunzwe.
Amakuru yizewe atangazwa n’uru rubuga avuga ko Goodlyfe bamaze kugurisha inzu yabo iherereye Nyanama ndetse n’amasambu abiri bari bafite Kajjansi kubera ubukene bahuye nabwo muri iyi minsi.
Ibihe bibi aba bahanzi barimo byashimangiwe n’igitaramo baherutse gukorera mu mujyi wa Mbarara dore ko bahombye bitavugwa ndetse iki gitaramo cyabo ngo cyitabiriwe n’abantu bake cyane kuko 3/4 by’inzu iki gitaramo harimo ubusa. Gukundwa kwa Goodlyfe kwaragabanutse ku buryo bugaragara ndetse muri uyu mwaka nta ndirimbo n’imwe bafite yagiye mu mitima y’abantu nkuko byari bimeze mu myaka yashize.
Iki gitaramo Goodlyfe yakoreye muri Agip Motel ni cyo gitaramo cya mbere aba bahanzi bakoze bakabura abafana. Cyagombaga gutangira saa  mbiri z’ijoro bigera ubwo gitangira saa yine z’ijoro nabwo abafana bari bake cyane. Aba basore bahuye n’ibibazo bikomeye cyane kuri uwo munsi kugeza ubwo baganyije igiciro cyo kwinjira kikava ku 10,000 by’amashiringi ya Uganda kigashyirwa kuri 5,000 ariko nabwo abafana banga kuza.
Nyuma y’ibi byose ba nyir’iyi nzu Goodlyfe yakoreyemo igitaramo bishyuje amafaranga y’ubukode, abasore bareba mu kirere dore ko nta faranga na rimwe binjije uwo munsi. Mowzey Radio abonye bibaye nabi amaguru yayabangiye ingata, Weasel na we asigara arwana n’abanyamakuru b’abafotozi bafotoraga ibyo byose byabaga .
Mu kiganiro na Bebe Cool yagize ati: “Bariya bahungu banze kubaha bakuru babo. Bakwiye kutwegera tukabigisha uko umuziki ukorwa kandi bakareka ubwirasi.” Ku ruhande rwa Chameleone na we yavuze ko aba basore bigize abantu bakuru kandi atari byo bityo akaba asanga bakwiye kwikemurira ibibazo byabo.
 
ngabo weasal na radio bacyimeranye neza