Sunday, September 9, 2012

Karrueche yababajwe no gusomana kwa Chris na Rihanna

Umukunzi wa Chris Brown yababajwe bikomeye n’uburyo umukunzi we yasomanye na na Rihanna mu birori bya kwakira ibihembo bizwi ku izina rya MTV Video Music Awards.

Uyu mukunzi wa Chris, Karrueche akaba yaratunguwe n’uburyo ibintu nka biriya byakozwe mu ruhame bisa nko gushimangira ko bashobora kongera gukundana ubwo we akabihomberamo.
Umwe mu bantu batangaje amakuru y’uko uyu mukobwa Karrueche yababajwe n’ibi, yatangarije ikinyamakuru UsMagazine.com ko byabaye ibintu ndengakamere kuri we, ndetse bimuteye impagarara n’akababaro gakomeye.
Rihanna na Chris bakoze ibi, mu gihe baherukaga kugirana ibimenyetso bihamye by’urukundo nyarwo mu mwaka wa 2009 muri gashyantare mbere yo gutandukana bapfuye ubushyamirane bwanateye Chris Brown gukubita Rihanna. Gusa nyuma yaho, hagiye havugwa ko baba bashaka gusubirana n’ubwo Chris Brown yari yaramaze kwikundanira na Karrueche.
Naho ku ruhande rwa Rihanna na Karrueche, basanzwe bazirana aho umwe aba afite impungenge ko ykawigarurira Chris, umusore bakunda bombi.Rihanna, yari aherutse gutangaza kuri Televiziyo ko agikunda chris Brown aho yavuze ko ari we rukundo rwe mu buzima bwe.


                                                            Karrueche na Chriss Brown
Niba Chris Brown yarasomye Rihanna abikuye ku mutima anashaka gusubirana na Rihanna ni ibyago kuri Karrueche usanzwe umukunda bikomeye. Niba Chris Brown yarabikoze yikinira, bizamugora kubisobanurira Karrueche kubera akababaro byamuteye.

No comments:

Post a Comment