Saturday, September 8, 2012

Chris Brown na Rihanna batunguye abantu basomanira mu ruhame

Nyuma y’uko  barwanye, bakavugwaho amagambo menshi mabi ndetse bikanabaviramo gutandukana mu rukundo rwabo, mu ijoro ryo gutanga ibihembo bya MTV Video Music Awards abahanzi Chriss Brown na Rihanna batunguye abantu benshi ubwo basomaniraga mu ruhame.
c r
Rihanna na Chris Brown ubwo bari bamaze gusomana

N’ubwo hari hashize imyaka igera kuri itatu Chris Brown na Rihanna badacana uwaka, aba bahanzi cyane cyane Rihanna bakomeje kugaragaza ko urukundo rwabo  ntaho rwigeze rujya.
Ibi kandi byashimangiwe na Rihanna mu minsi ishize ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru Oprah Winfrey aho yatangaje ko yiteguye kubabarira Chris Brown ku byo yamukoreye byose ndetse akongeraho ko akimwiyumvamo.
Kuva icyo gihe abantu benshi bahise bavuga ko bishoboka ko Chris Brown na Rihanna bashobora kongera kwubura urukundo rwabo.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane ubwo bari bitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya MTV Video Music Awards, baraye beretse isi yose ko urukundo rwabo ntaho rwagiye ubwo basuhuzanyaga bagasomana by’abakundana.
Ubwo Rihanna yavaga imbere gufata igihembo cya Video y’umwaka yahise agenda atumbereye Chris Brown maze nawe, n’ibyishimo arahaguruka ajya kumusanganira barasomana abari aho bose babakiriza amashyi menshi.
           
                  REBA RIHANNA ASOMANA NA CHRIS BROWN:

Uku gusomana kwa Chris Brown na Rihanna bikaba byatumye ababakurikiranira hafi bemeza ko urukundo rwabo rushobora kongera kubyuka.
Tubibutse ko kuva batandukana,Chris Brown yakundanye n’umukobwa witwa Karrueche Tran waje no kugirana ibibazo bikomeye na Rihanna bapfa Chris Brown, ariko Rihanna we akaba yatangazaga ko kugeza ubu nta nshuti y’umuhungu afite.
rihanna
Rihanna ni umwe mu batwaye ibihembo
chris Brown
Chris Brown nawe yatwaye ibihembo.

No comments:

Post a Comment