Saturday, September 8, 2012

Radio na Weasel mu minsi yabo yanyuma

tsinda rya Goodlyfe rigizwe na Radio na mugenzi we Weasel rigeze mu marembera muri muzika ya Uganda bitewe ahanini n’ubwirasi bwabo no kutubaha abahanzi bakuru babo. 
Goodlyfe iri mu minsi yabo ya nyuma muri muzika nibatikosora nkuko urubuga rwa BigEy.ug rwabitangaje. N’ubwo izina ryabo ari Goodlyfe(ubuzima bwiza) muri iyi minsi bahindutse Badlyfe bitewe n’ibihe barimo ugereranyije n’uko batangiye umuziki bakunzwe.
Amakuru yizewe atangazwa n’uru rubuga avuga ko Goodlyfe bamaze kugurisha inzu yabo iherereye Nyanama ndetse n’amasambu abiri bari bafite Kajjansi kubera ubukene bahuye nabwo muri iyi minsi.
Ibihe bibi aba bahanzi barimo byashimangiwe n’igitaramo baherutse gukorera mu mujyi wa Mbarara dore ko bahombye bitavugwa ndetse iki gitaramo cyabo ngo cyitabiriwe n’abantu bake cyane kuko 3/4 by’inzu iki gitaramo harimo ubusa. Gukundwa kwa Goodlyfe kwaragabanutse ku buryo bugaragara ndetse muri uyu mwaka nta ndirimbo n’imwe bafite yagiye mu mitima y’abantu nkuko byari bimeze mu myaka yashize.
Iki gitaramo Goodlyfe yakoreye muri Agip Motel ni cyo gitaramo cya mbere aba bahanzi bakoze bakabura abafana. Cyagombaga gutangira saa  mbiri z’ijoro bigera ubwo gitangira saa yine z’ijoro nabwo abafana bari bake cyane. Aba basore bahuye n’ibibazo bikomeye cyane kuri uwo munsi kugeza ubwo baganyije igiciro cyo kwinjira kikava ku 10,000 by’amashiringi ya Uganda kigashyirwa kuri 5,000 ariko nabwo abafana banga kuza.
Nyuma y’ibi byose ba nyir’iyi nzu Goodlyfe yakoreyemo igitaramo bishyuje amafaranga y’ubukode, abasore bareba mu kirere dore ko nta faranga na rimwe binjije uwo munsi. Mowzey Radio abonye bibaye nabi amaguru yayabangiye ingata, Weasel na we asigara arwana n’abanyamakuru b’abafotozi bafotoraga ibyo byose byabaga .
Mu kiganiro na Bebe Cool yagize ati: “Bariya bahungu banze kubaha bakuru babo. Bakwiye kutwegera tukabigisha uko umuziki ukorwa kandi bakareka ubwirasi.” Ku ruhande rwa Chameleone na we yavuze ko aba basore bigize abantu bakuru kandi atari byo bityo akaba asanga bakwiye kwikemurira ibibazo byabo.
 
ngabo weasal na radio bacyimeranye neza

No comments:

Post a Comment